Abatuye umudugudu wa Kabarora batangiye gusarura inyungu z'umugoroba w'ababyeyi.

Umugoroba w'ababyeyi ukomeje kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda binyuze mu biganiro ndetse no kujya inama bihuza abatuye umudugudu aho abadakora neza banengerwa mu ruhame.

 

Nk'uko byagaragajwe n'umuryango wa Nshimiyimana Jonas wabashije kongera kubana neza no guca ukubiri n'amakimbirane wahoranaga ngo inama bungukiye mu biganiro byo mu mugoroba w'ababyeyi ni zo bakesha amahoro n'umutuzo bafite mu rugo rwabo kuri ubu.

 

Ibi babitangaje mu buhamya batangiye mu mugoroba w'ababyeyi w'Umudugudu batuyemo wa Kabarora kuri uyu wa 15 Ukwakira 2017 ubwo mu karere ka Rubavukimwe no hirya no hino mu midugudu y'Igihugu habaga Umugoroba w'ababyeyi mu rwego rwo gusoza gahunda y'icyumweru cy'ubuzima.

 

Uyu mugoroba w'Ababyeyi wanitabiriwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Nyirasafari Esperance ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace.

 

Amaze gushimira abaturage ubwitabire, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yanashimye umusaruro Umugoroba w'ababyeyi ukomeje gutanga aho hizewe ko uzafasha mu gukemura ibibazo by'isuku,imirire mibi no guta ishuri ku bana asaba buri wese gukomeza kuwitabira no gushyira mu bikorwa impanuro bawukuramo.

 

Amaze gushikiriza imiryango itishoboye ubufasha bw'ubwisungane mu kwivuza bwakusanijwe Minisitiri yashimye uburyo uyu mudugudu ukora Umugoroba w'abanyeyi asaba abatuye uyu mudugudu guharanira kurangwa n'isuku haba mu ngo ndetse no ku mubiri.

 

Yabasabye kandi kujya bandikisha abana,gusezerana imbere y'amategeko, kwirinda ubuharike, guharanira uburezi n'uburere bwiza bw'abana ndetse no kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Share Button