Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwishimiye uburyo bushya bwo kumenya amakuru ku buzima bw'imyororokere

Urubyiruko rurishimira uburyo bushya bwo kubona amakuru y'imyororokere bunyuze kuri Telefone kuko buzajya bubafasha kubona byoroshye ibisubizo by'ibibazo bishingiye ku buzima bw'imyororokere rwibaza.

 

Ibi rwabitangaje kuri uyu wa 14 Ukwakira 2017 ubwo urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwamurikirwaga ubu buryo mu murenge wa Rugerero ku bufatanye n'Imbuto Foundation, Minisiteri y'Ubuzima ndetse na Minisiteri y'Urubyiruko.

 

Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:"Rubyiruko kugira amakuru ku buzima bw'imyororokere ni uburenganzira bwawe" cyabimburiwe n'umuganda wo gutera ibiti 6200 birimo inturusu na filao.

 

Umunyamananga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ndimubanzi Patrick yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga amakuru y'imyorororkere biciye kuri telefone ari imwe mu ngamba Minisiteri yafashe kugira ngo bifashe urubyiruko kwirinda ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu gihe baba badadite amakuru.

 

 Yakanguriye urubyiruko kwifashisha ubu buryo kugira ngo birinde ikibazo cyose baturwamo n'ubutamenya  anarukangurira kutishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge kugira ngo babashe kwiyubaka Igihugu.

 

Iki gikorwa cyanitabiriwe na Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi, Hn Depite Manirarora Annoncee, Igisonga cya Miss Rwanda 2017 Queen Kalimpinya,Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi batandukanye.

Share Button