Abikorera biyemeje gukurikiranira hafi iyeswa ry'imihigo y'Akarere

Akarere ka Rubavu kiyemeje guteza imbere imikoranire n'ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo guhurizahamwe imbaraga mu kwesa imihigo no mu kwihutisha iterambere rirambye ry'abatuye Akarere.

 

Ni muri urwo  rwego  kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017 Akarere ka Rubavu gafatanije n'Urugaga rw'abikorera mu karere habaye inama nyunguranabitekerezo ku mihigo hagamijwe kureba uburyo Akarere kazesa imihigo y'uyu mwaka wa 2017-2018.

 

 Atangiza iyi nama yitabiriwe n'abikorere hamwe n'inzego z'Umutekano, Umuyobozi w'Akarere by'agateganyo Murenzi Janvier yagaragaje ko akamaro k'iyi nama ari uguteza imbere imikorere n'imikoranire aho buri wese akwiye kugira uruhare mu kwesa imihigo.

 

Yemeje ko Akarere kazakomeza guhura n'ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kunoza ibitaragenze neza mu kwesa imihigo ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo buboneye yajya ikurikiranwa umunsi ku munsi.

 

Perezida w'Urugaga rw'abikorera mu karere ka Rubavu Niyonsaba Mabete Dieudonnee yavuze ko uruhare rwabo nk'abikorera ari runini agaragaza ko muri iyi nama hemejwe ikurikiranabikorwa aho buri mezi atatu hazajya habaho kureba aho imihigo igeze yeswa n'uruhare rwa buri wese.

 

Nyuma yo guhura n'abikorera biteganyijwe ko Akarere kazahura n'abanyamadini ndetse n'izindi nzego zitandukanye hakomeza kuganirwa ku mihigo.

Share Button