Habanje urugendo rwo Kwibuka rwerekeza ku rwibutso rwa Kanzenze

Abana bunamiye bagenzi babo bazize Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Mu rwibutso rwa Kanzenze hagaragaramo n'ingobyi zari zihetswemo abana bazize Genocide

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yanenze bikomeye ubugome bwaranze abakoze Genocide batanababariye ibibondo ndetse n'ababyeyi nyamara mu ntambara za kera ntawabahutazaga.

 

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 26 Mata 2017 ku rwibutso rwa Genocide rwa Kanzenze ahibukiwe abagore n'abana bazize Genocide muri Mata 1994.

 

Yagize ati:'' Iyo twibuka abana ndetse n'ababyeyi uba ari n'umwanya wo kugaya ubugome bukabije bwaranze abakoze genocide batanigeze bababarira ibibondo byabasekeraga bibategeye amaboko nyamara ubusanzwe mu ntambara zagiye zibaho kera cyaraziraga kikaziririzwa guhutaza abagore ndetse n'abana.''

 

Yasoje asaba buri muntu wese kurandurana imizi ingengabitekerezo ya Genocide haharanirwa ko ibyabaye bitazongera kugira ahantu hose biba.

 

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique nawe yagaye abakoze Genocide asobanura inzira ndende ikomeye abicwaga banyuzemo anibutsa ko ingaruka za Genocide ntawe zitagezeho bityo ko kuyirwanga harandurwa ingengabitekerezo yayo bikwiye kuba intego ya buri wese.

 

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent nawe yanenze abashinyaguriye abanganaga ababyeyi bababyaye ashimangira ko bitazongera aboneraho no gushimira Ubuyobozi bwiza bwahaye agaciro umugore.

Yagize ati “Aba babyeyi twibuka bateshejwe agaciro bambikwa ubusa imbere y’abana bakorerwa agashinyaguro , gusa turashima Imana ko bitazongera kubaho kuko ubuyobozi bwiza dufite uyu munsi bwahaye agaciro umugore n’umuntu muri rusange.”

 

Mu buhamya bwatanzwe muri uyu muhango, hagarutswe ku gashinyaguro abagore bakorewe muri jenoside yakorewe Abatutsi harimo kubambura agaciro ka kibyeyi babambika ubusa imbere y’abana n'ibindi biteye agahinda.

 

Urwibutso rwa Kanzenze rwabereyemo imihango yo kwibuka abana n’abagore rufite umwihariko wo kuba rugaragaramo ingobyi ababyeyi bari bahetsemo abana ubwo bicwaga muri jenoside.

 

Umurenge wa Kanzenze ufite umwihariko wo kuba ukubiyemo ibice byahoze ari Komine Mutura na Kibirira zakorewemo igerageza rya jenoside guhera mu 1990 biza kuba karundura mu 1994 kubera imbaraga zakoreshejwe n’abakomando babaga mu kigo cya Bigogwe.

 

Urwibutso rwa Kanzenze rushyinguwemo imibiri 800 y’abatutsi bazize Genoside. Ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore, Akarere ka Rubavu karemeye umupfakazi warokotse Jenoside utishoboye mu rwego rwo kumufasha gukomeza kwiyubaka.

Share Button