Ubuyobozi bwashimiye abaturage uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano

Abaturage bibukijwe ko kwicungira umutekano ari uguhozaho

N'ubwo Abaturage b'umurenge wa Gisenyi bashimirwa uruhare bakomeje kugirira mu kwicungira umutekano ndetse no kugira imyitwarire ibineye cyane cyane yagaragariye mu gihe cyo Kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 bibukijwe ko badakwiriye kudohoka kuko gucunga umutekano ari uguhozaho.

 

Ubu ni bumwe mu butumwa aba baturage bagejejweho n'Ubuyobozi bw'Akarere buri kumwe n'inzego z'Umutekano mu ntara y'iburengerazuba mu nama y'umutekano yaguye y'umurenge wa Gisenyi kuri uyu wa 26 Mata 2017.

 

Nk'uko Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yabigarutseho ngo ni ibyo kwishimira harebwe aho umujyi wa Gisenyi umuze kuva ndetse n'aho umaze kugera muri gahunda zitandukanye zirimo kwicungira umutekano,isuku n'ibindi.

 

Yagize ati: ''Turabashimira uruhare rwanyu mu kwicungira umutekano mukorana mu buryo bwa hafi n'inzego z'umutekano ,urebye ubujura ndetse n'ibindi byaha bitandukanye  birigucika muri uyu mujyi.''

 

Yibutsa aba baturage ko gucunga umutekano ari uguhozaho ndetse ko utaragera ku kigero cyifuzwa bityo ko buri wese akwiye gukomeza gushyiramo imbaraga hirindwa gusubira inyuma.

 

Umuyobozi w'Ingabo mu ntara y'Iburengerazuba Generali Alex Kagame nawe ashimira abaturage ubufatanye n'inzego z'umutekano mu kwicungira umutekano akagaruka by'umwihariko ku kibazo cy'ubucoracora bukorwa hanyerezwa imisoro ariko akihanangiriza by'umwihariko abacora ibiyobyabwenge.

 

Yagize ati:''Turashima ubufatanye bukomeye dufitanye mu gucunga umutekano ariko nanone mukwiye no gushaka uburyo hakemurwa ikibazo cy'abacora ibiyobyabwenge koko nabyo ari kimwe mu bintu bibangamira bikomeye umutekano.''

 

Ku ruhande rw'abaturage nabo bahamya ko uko iminsi igenda ihita ariko umutekano urushaho kubumbatirwa bakemeza ko batazatezuka mu kugira uruhare rufatika mu kuwuharanira bakorana n'inzego z'umutekano mu buryo bwa hafi.

 

 

 

 

 

Share Button