Hunamiwe abazize Genocide yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Komini Rouge

 

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Jurienne yongeye gusaba abaturage basi ahajugunywe imibiri y'abishwe muri Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuyigaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu nzibutso.

 

 

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku bihumbi by'abari baje kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Genocide yakorewe abatutsi baguye kuri Komini Rouge no mu mujyi wa Rubavu muri rusange kuri uyu wa 30 Mata 2017 igikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka hamwe no kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso kikitabiriwa n'abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'Igihugu barimo banyakubahwa Ministre wa Minispoc Uwacu Jurienne wari n'umushyitsi mukuru, Ministre w'ingabo General James Kabarebe akaba n'imboni y'akarere ka Rubavu, Ministre w'iterambere ry'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Nyirasafari Espérance,Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe iterambere ry'umuturage Vincent Munyeshyaka,Visi Perezida w'Inteko Ishingamategeko umutwe w'Abadepite Mukama Abbas hamwe na delegation y'intumwa za rubanda(abasenateri n'abadepite) barenga 10.

 

 

Minisitiri w'Umuco yagize ati :'' Mu gihe twibuka ku nshuro ya 23 ntabwo hakabaye  hakiri imibiri iri munsi ya fondasiyo z'amazu no hirya no hino mu mirima, turongera gusaba abantu bazi ahajugunywe imibiri y'abacu kudufasha kuhamenya kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro kibakwiye.''

 

 

Nyuma yo gukomeza abacitse ku icumu Minisitiri yabibukije ijambo Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka aho abacitse ku icumu babuze ababyeyi, abavandimwe n'imiryango ariko bakaba baragumanye umuryango umwe ari wo Gihugu.

 

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie amaze gutanga ikaze no kwihanganisha abarokotse yaboneyeho kwisegura ku kuba uru rwibutso rutari rwuzura yizeza ko imirimo yo kurwuzuza izihutishwa kuko rwamaze gushyirwa mu ngengo y'imari ya 2017-2018,

 

 

Ubuhamya bwatanzwe na Kabanda Innocent warokokeye muri uyu mujyi wa Rubavu bwagarutse ku kaga abahigwaga bahuye nako muri rusange ndetse nawe by'umwihariko agaragaza uburyo abicanyi batigeze bibuka ineza bagiriwe nabo bicaga. Yakomeje abacitse ku icumu ndetse anashima ubuyobozi bwiza n'ingabo z'Igihugu zabohoye u Rwanda ndetse na bamwe mu banyarwanda barokoye abahigwaga barimo n'umukecuru Nyakwigendera Nyirabashyitsi Xaverina wamurokoranye na bashiki be babiri bakaba bakiriho.

 

 

Urwibutso rwa Komini Rouge rushyinguyemo imibiri y'abazize Genocide yakorewe abatutsi basaga 4613 mu gihe hagishakishwa n'indi mibiri itaraboneka Akarere kakaba kariyemeje kurangiza inyubako y'uru rwibutso mu ngengo y'imari y'umwaka utaha 2017-2018.

 

 

Share Button