Guverineri Munyantwari Alphonse yasabye abaturage kudakuririza ibibazo

 

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yasabye abaturage b'imirenge ya Busasamana na Bugeshi kujya bakemura ibibazo baba bafitanye hakiri kare ndetse bakirinda gufata ibitari ibiobazo ngo babigire ibibazo birebire.

 

 

Mu kiganiro Guverineri yagiranye n'aba baturage kuri uyu wa 27 Mata 2017 yabanje kubashishikariza gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo by'ibanze kwicungira umutekano bakomeza imikoranire n'inzego z'umutekano. Yagarutse kandi ku kibazo cy'ubuharike ndetse no kwitabira ubwisungane mu kwivuza ariko anabibutsa kujya bakemurirana ibibazo.

 

 

 

Yagize ati:''Ikijyanye no kwicungira umutekano mukorana bya hafi n'inzego z'umutekano cyo ntabwo tukigitindaho kuko ari umuco cyane ko buri wese asobanukiwe neza akamaro kawo, ikindi mukwiye kwitaho ni ugukemura ibibazo biba bihari kandi abantu bamera kujya bava ku izima birinda guhatiriza.''

 

 

By'umwihariko hashimwe abarinzi b'amahoro kubera uruhare bakomeje kugaragaza mu gucunga umutekano abantu n'imyaka yabo byaciye ubujura aho babihuza no gukorana n'inzego z'umutekano kugira ngo hatazagira n'umwanzi wahungabanya umudendezo abaturage bafite.

 

 

 

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie nawe yashimiye abaturage b'iyi mirenge uburyo bakomeza gukora cyane biteza imbere abasaba kwirinda ubuharike kugeza ubu bugaragara nk'ipfungo ry'ibibazo bitari bike bikunze kugaragara mu  miryango birimo isaranganya ry'imitungo n'andi makimbirane arishamikiyeho.

 

 

 

Abaturage baanibukijwe kandi gukomeza guhashya Nkongwa ndetse banateguzwa Army Week izatangira mucyumweru gitaha kugira ngo bazayitabire bahabwe ubufasha bw'ubuvuziku ku buntu ku ndwara zitandukanye bari bafite.

Share Button