Abatuye rubavu bashimiye Imana ibyo yabagejeho bayiragiza na gahunda ziri imbere

 

 

Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017 mu karere ka Rubavu habaye "Rubavu Shima Imana" yari ifite intego iboneka muri Zaburi 126:3; "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye".Rubavu Shima Imana yitabiriwe n'abaturage benshi baturutse mu madini n'amatorero atandukanye akorera mu karere ka Rubavu.

 

Uretse ubutumwa bwatanzwe n'amakorari yaririmbye, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yamurikiye abaturage Bari bitabiriye ibyagezweho muri iyi mandat y'imyaka 7.

 

Abagejeje ijambo ry'Imana ku bitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi wa Islamu mu karere ka Rubavu Sheihk Mutarugera Koudra ndetse na Bishop Esiron Maniragaba wari intumwa ya "Peace plan"bagarutse kuri byinshi abanyarubavu n'abanyarwanda bose bakwiye gushimira Imana bishingiye ku mutekano n'imiyoborere myiza basaba gukomeza kubisigasira.

 

Muri iki gikorwa kandi baganirijwe ku matora n'Umuhuzabikorwa wa komisiyo y'amatora mu ntara y'Iburengerazuba wabasabye gukomeza guharanira ko yazagenda neza.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa nawe yagarutse kuri byinshi abatuye Rubavu bakwiye guhora bashimira Imana ndetse bakwiye guharanira ko byakomeza kwiyongera asaba kuzahitamo umuyobozi mwiza uzakomeza guteza imbere abanyarwanda.

 

Yanabasabye kandi gukomeza kwicungira umutekano, kwitabira MUSA.Yanagarutse kandi ku bihuha bivuga ko haba hari Chorela yageze mu karere ka Rubavu asobanura Ntakorera ihari usibye abarwayi b'abakongomani 4 baje kwivuriza mu bitaro bya Gisenyi hagaragaramo umwe uyirwaye kdi yaravuwe arakira.

 

Share Button