Abakorerabushake b'amatora boroje abarokotse Jenoside batishoboye

 

 

Ku bufatanye bw'abakorerabushake ba Komisiyo y'amatora n'Akarere ka Rubavu kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017 imiryango 11 yo mu karere ka Rubavu y'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye yorojwe inka muri gahunda ya Girinka.

 

Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango bwagarutse ku gushimira ibikorwa bitandukanye by'Abakorerabushake aho uretse kugira uruhare rufatika mu gutegura amatora no kuyayobora usanga banafatanya n'abandi banyarwanda guharanira iterambere n'imibereho myiza.

 

Nk'uko byagarutsweho na Musekeweya Groliose umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'amatora muri zone ya Rubavu ngo abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu bagize uruhare mu bikorwa byo kubaka Urwibutso rwa Gisenyi, gusana amazu y'abatishoboye n'ibindi bikorwa bitandukanye.

 

Umuhuzabikorwa wa komisiyo y'amatora mu ntara y'Iburengerazuba Karimunda Djamada yagarutse ku myiteguro y'amatora yibutsa abaturage ko igikorwa cyo kwamamaza abakandida kizatangira guhera kuri uyu wa 15 agaruka ku byemewe ndetse n'ibitemewe n'amategeko abamamaza ndetse n'abiyamamaza bakwiye kwirinda.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Uwampayizina Marie Grace yashimiye abakorerabushake ibikorwa byinshi byiza bikomeje kubaranga yemeza ko ari ibisubizo asaba abahawe amatungo kuyitaho ndetse mu gihe hari irigize ikibazo bakegera umuganga w'amatungo.

 

Komiseri muri Komisiyo y'amatora Mbabazi Judith nawe yagarutse ku bikorwa bitandukanye by'abakorerabushake asobanura ko kimwe n'abandi banyarwanda batazigera basigara inyuma mu guharanira iterambere ry'Igihugu yibukije abaturage ko n'ubwo baba bafite umukandida bashyigikiye badakwiye guhutaza undi mu rwego rwo guharanira imigendekere myiza y'amatora.

 

Mu izina ry'abahawe inka, Munganyinka Marie Claire yashimiye umukuru w'Igihugu udahwema gutekereza byinshi bifitiye akamaro abanyarwanda ahereye kuri Girinka ,amashuri, n'ibindi yemeza ko nk'ababyeyi bamufatiye iry'iburyo.

Share Button