Umwuga wo kogosha uwutezeho byinshi mu gihe kiri imbere

Uwimbabazi Gantille w'imyaka 23 utuye mu kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi aratangaza ko gukora umwuga wo kogosha amazemo imyaka irenga 2 byamurinze gusabiriza agakangurira n'abandi bakobwa bagenzi be kuwugana.

 

Uyu mukobwa avuga ko yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’indimi n’ubuvanganzo nyuma yo kumara iminsi yiruka ku kazi ariko kataboneka agahitamo kuyoboka akazi ko kogosha no gutunganya imisatsi.

 

Aragira ati: ''Mpitamo gukora aka kazi kitwaga ak’abagabo kuko numvaga nshaka kugera kuri byinshi arinjye ubyigejejeho, nabonye ibintu bijyanye no gushakisha akazi nako kabuze ntabivamo''

 

Akomeza agita ati: ''Ubusanzwe mu rugo mbana n'ababyeyi, turishoboye ariko kubwanjye nakuranye ishyaka ryo kumva nakwiha ibyiza nifuza mbikuye mu bwenge bwanjye n'ubushobozi aho kubisaba ababyeyi cyangwa se ngo mbikure mu nzira zigayitse.''

 

Uwumbabazi avuga ko ibyo akora atigeze abyiga mu ishuri ahubwo yabyigishijwe n’umurava n'ishaka byamuhatiye kugenda yegera abari babizi akabigiraho kugeza abimenye.

 

Avuga ko kuri ubu uretse abakiriya benshi amaze kugira kubera kubikora neza hari n'abamugana kubera amatsiko yo kureba uko umukobwa ashobora kubogosha inyogosho zitandukanye baba biyogoshesha ariko ngo ikimutera ishema ngo n'uko buri uwo akaoze ku mutwe arahira kuzogoshwa n'abandi.

 

Inama agira abakobwa bagenzi be

 

Uwimabazi asaba bagenzi be kumva ko bafite ubushobozi bwo kwiha ibyo bakenera batarinze gutegereza kubigenerwa n'uwo ariwe wese akemeza ko icyingenzi ari ukubanza kwiyumvamo ubushobozi ubundi ugahera kuri bike bikuri hafi.

 

Agira ati:'' Buri uko nganiriye n'umukobwa mugenzi wanjye mwibutsa ko akwiye kumenya ko ibyo akora byose kwishakamo ibisubizo aribyo bizatuma ahabwa agaciro na buri wese kuko ntawe azaba abereye umuzigo.''

 

Yemeza ko muri buri wese hari impano zihishe muriwe kandi zitakwigaragaza umuntu akagerageje ngo atinyuke akore.

 

Yongeraho kandi ko ikindi kibazo kizitira urubyiruko by'umwihariko abakobwa bagenzibe ari ugushaka gutangirira ku mafaranga meshi aho kubanza gukorera make akazagenda yiyongera.

Share Button