Aba babyeyi bashimiye ubuyobozi bwiza bwabazirikanye

Kuri uyu wa 10 Kanama 2017 Imiryango itatu itishoboye yo mu karere ka Rubavu,Umurenge wa Rubavu Akagari ka Burinda mu mudugudu wa Gasenyi yashikirijwe amazu abiri yubatswe kuva hasi ndetse n'indi mwe yubatswe ku bufatanye bw'baturage n'Inkeragutabara.

 

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu ntara y'Iburengerazuba Brig Gen Eric Murokore n'Umuyobozi w'Akarere ushinjwe imibereho myiza Uwampayizina Marie Grace basabye aba bashimiye buri wese wagize uruhare mu kubaka aya mazu basaba aba baturage kuzayafata neza.

 

Uruhare rw'abaturage mu kubaka aya mazu rwagaragariye  mu miganda itandukanye bakoze naho inkeragutabara zakusanyije amafaranga y'u Rwanda angana 1625000 yokugura ibikoresho no guhemba abubatsi .

 

Buri nzu yasakazwe amabati 30, ifite ibyumba 3 n'uruganiriro  ikagira igikoni gisakazwe amabati 8 kirimo rondereza,ububiko bw'ibintu, ubwiherero ndetse n'Urwogero.

 

Abahawe amazu bashimiye Ubuyobozi bwiza kuba bwarabafashije kuva mu mazu ataboneye bari bamazemo igihe bizeza kuzakomeza kwita kuyo bahawe ndetse no gukomeza kugira uruhare muri gahunda za Leta zigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore mu murenge wa Rubavu nayo yageneye aba babyeyi matela ebyiri n'inkweto mu rwego rwo kubafasha gukomeza kubaho neza muri aya mazu mashya bubakiwe.

Share Button