Abakozi bashya barahiriye kuzuza inshingano zabo

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no kwihutisha services, kuri uyu wa 11 Kanama 2017 Akarere ka Rubavu kungutse abakozi bashya 51 bo ku rwego rw'Akagari.

Aba bakozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n'abashinzwe Iterambere baje gusimbura bamwe mu bakozi bagiye bava mu mirimo mu bihe bitandukanye ndetse no ku mpamvu zitandukanye.

 Mbere yo kurahirira iyi mirimo,impanuro bahawe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Nsabimana Sylvain, Umuyobozi mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange Kalisa Roger, Umuyobozi w'ishami ry'ubutegetsi n'imicungire y'abakozi Dukundimana Esperance ndetse n'Umukozi ushinzwe imicungire y'abakozi Habimana Aron zagarutse ku ndangagaciro z'umuyobozi mwiza, babasaba kuzihatira gukora umurimo unoze bashyira inyungu z'abaturage imbere ndetse barangwa n'Ubunyangamugayo muri byose.

Bamwe muri aba bakozi bagaragaje ko icyatumye basaba akazi ari ishyaka ryo gukomeza guteza imbere imiyoborere ndetse n'imibereho myiza by'abanyarwanda bityo ko biteguye gutanga umusanzu urenze uwo bitezweho.

Share Button