Abaturage bahawe amazu ajyanye n'icyerekezo

Kuri uyu wa 16 Kanama 2017 ku bufatanye na Minisiteri y'Imicungire y'ibiza no gucyura impunzi imiryango 8 itishoboye yasenyewe n'ibiza ikananirwa kwiyubakira yashyikirijwe amazu 8 afite agaciro k'asaga miliyoni 43 n'ibikoresho by'ibanze.

 Muri iki gikorwa abahawe amazu bashimiye imiyoborere myiza itumye bahabwa aya mazu bizeza kuzayafata neza ndetse no kutazatatira igihango gikomeye bagiranye n'abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Murenzi Janvier yashimiye buri wese wagize uruhare mu iyubakwa ry'aya mazu by'Umwihariko MIDIMAR n'Inkeragutabara anizeza ko ku bufatanye n'abaterankunga Akarere kazakomeza ubuvugizi bityo aba baturage bakazanagezwaho ibikorwa remezo birimo amazi,amashanyarazi n'ibindi.

Ku ruhande rw'Inkeragutabara zubatse aya mazu General Ngendahimana Jerome Umuyobozi w'Inkeragutabara wungirije yashimiye imikoranire iboneye yaranze impande zose ashimangira ko nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu hakurikiyeho urugamba rwo guharanira imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Share Button