Iri huriro rifite inshingano zo guhuza imbaraga hakarandurwa ikibazo cy'imirire mibi.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2017 mu karere ka Rubavu ku bufatanye na Sun Alliance hakozwe inama yari igamije gushyiraho ihuriro ryo kurwanya imirire mibi.


Uretse kuganira ku bibazo bitandukanye bitera imirire mibi, muri iyi nama yitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, abahagarariye amadini n'imiryango itegamiye kuri Leta hanashyizweho ihuriro rigamije guteze imbere imirire iboneye riyobowe na ACCESS PROJEC.

 

Umuyobozi wa Sun Alliance Butera John R. Mugabe yemeje ko iri huriro rizakurikiranira hafi ibikorwa by'abafatanyabikorwa hagamijwe guhuza imbaraga mu kurandurana imizi iki kibazo.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace yemeje ko ingamba zafashwe zikomeje gutanga umusaruro kuburyo iki kibazo kimaze kugabanuka.

 

Yongeyeho ko by'umwihariko iri huriro rije guhuza imbaraga z'ibyiciro bitandukanye mu bukangurambaga bityo hakaba hizewe ko iki kibazo cy'imirire mibi kizacika bidatitse cyane ko kidaterwa n'ubukene ahubwo ari imyumvire

Share Button