Inama Njyanama yemeje ko ku kibazo cy'inyubako z'akajagari hakomeza gukurikizwa ibiteganywa n'amategeko

Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu isanzwe yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2017 yemeza yemeje ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu guca ubwubatsi bwo mu kajagari binyuze mu gukora ibiteganywa n'amategeko ndetse no gukomeza kwigisha abaturage.

 

Nk'uko Perezida w' Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu Dushimimana Lambert yabishimangiye ngo hafashwe imyanzuro yo gukomeza gusenya aya mazu nk'uko biteganywa n'amategeko ndetse n'umuyobozi ugaragaweho no kurebera akajya abibazwa.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace araburira abaturage bubaka nta byangombwa kubicikaho kuko bizabahombya cyane ko nta kureberera izi nyubako zubakwa mu kajagari.

 

Agira ati:''Umuturage usenyewe inzu aba ahombye cyane, icyo tubasaba ni ugukomeza kwirinda kugwa mu makosa uburyo bwo kubona ibyangombwa buroroshye. Nibegere ababishinzwe babafashe.''

 

Uretse kwemeza inyandikomvugo y'inama iheruka ndetse inaganira ku bugenzuzi bwakozwe na komisiyo zitandukanye aho hagarutswe ku kibazo cy'imicungire mibi y'umutungo yagaragaye mu bigo bitandukanye hafatwa umwanzuro wo kugaruza aya mafaranga.

 

Muri iyi nama kandi Perezida wa Etincelles ucyuye igihe yagaragarije Inama Njyanama imikoreshereze y'ingengo y'imari y'iyi kipe n'ibibazo ifite ndetse agaragaza n'abagize komite nyobozi nshya yayo.

Share Button