Abarezi babaye indashyikirwa bahembewe mu ruhame

Mu birori byo kwizihiza umunsi w'Umurezi ku rwego rw'Igihugu byabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 5 Ukwakira 2017, abarezi bashimiwe ubwitange bubaranga mu kazi kabo ka buri munsi banizezwa gukomeza kwitabwaho muri gahunda z'iterambere.

 

Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye amaze gushimira abarezi yabasabye gufata uburezi nk'umuhamagaro wo kurema umwana ukamushiramo ibizatuma agira icyo yigezaho.

 

Yagarutse kuri gahunda zigamije gufasha mwarimu zirimo nk'Iyakure ibafasha kongera ubumenyi.

 

Yongeyeho ko gahunda yo kwegereza abarimu amacumbi izakomeza ndetse na Mwalimu SACCO igakomeza kongererwa ubushobozi buri mwaka mu kunganira umushahara. Muri gahunda ziteganyirijwe mwalimu mu gihe kizaza yagarutse kuri One laptop per teacher iratangirana n'uyu mwaka aboneraho gusaba buri mwalimu kumva ko hari byinshi leta imugomba kandi nawe hari ibyo akeneweho mu kuzamura uburezi bw'abana.

 

Muri ibi birori hatanzwe ubuhamya na Twagirayezu Jean Damascene Umurezi mu murenge wa Nyundo ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda akesha akazi ke ko kwigisha washishikarije bagenzi be gukora bizigamira,abayobozi batandukanye bashimye ubwitange buranga mwalimu mu kazi ke ka buri munsi bashimangira ko Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu buzakomeza kumwitaho.

 

Habaye kandi igikorwa cyo guhemba abarezi babaye indashyikirwa aho bahawe inka ndetse na laptop.

Share Button