Abageze mu zabukuru bararemewe

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abashehse akanguhe ku rwego rw'Akarere ka Rubavu byizihijwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2017 mu murenge wa Busasamana abasheshe akanguhe bashimiye ubuyobozi bwiza bukomeje kubitaho.

Nk'uko byagarutsweho na Perezida w'abasheshe akanguhe mu karere ka Rubavu Munyakanage Victor ngo hari byinshi byo kwishimira mu kwita ku mibereho y'abageze mu zabukuru aho usanga hari abahabwa inkunga zitandukanye zibafasha gusaza neza.

Nyuma yo gushimira ubuyobozi bwiza yaanagaragaje ko hari n'indi mishinga bafite ibyara inyungu nayo yakomeza kwitabwaho kugira ngo nabo nk'abageze mu zabukuru bakomeze gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere Umuyobozi w'ishami ry'Imibereho myiza Habimana Martin yagarutse kuri gahunda zitandukanye za Leta zigamije kwita kubageze mu zabukuru zirimo Girinka ndetse na VUP abizeza ko bazakomeza kwitabwaho.

                                                                                               
Yagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka isaba abaturage kwizigamira bateganyiriza ejo hazaza barinda kuzasaza basabiriza abasaba kwishyirahamwe mu makoperative kugira ngo bakomeze gushyigikirana.

Muri ibi birori hanaremewe imiryango 10 itishoboye y'abageze mu zabukuru aho 9 yahawe intama undi umwe ahabwa ikimasa

 

Share Button