Mukasine yashimiwe kuba Umugore w'icyitegererezo mu kwiteza imbere

Abagore bo mu karere ka Rubavu barashimirwa intambwe ikomeye bamaze gutera mu kwiteza imbere no gutinyuka gukorana n'ibigo by'imari biteza imbere.

 

Babishimiwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017 ubwo hizihizwaga umunsi w'umukobwa n'uw'Umugore wo mu cyaro ibirori byabereye mu murenge wa Rubavu.

 

Nyuma yo gutangiza igikorwa cyo gukingira abana no kubaha ibinini by'inzoka ndetse ashingiye kubyo Mukasine amaze kugeraho yabasabye kutitinya bakumva ko byose bishoboka bityo bagaharanira kwigira.

 

Yasabye kandi aba bagore guhuriza hamwe imbaraga bakagana amakoperative kugira ngo babashe gutera imbere byihuse .Yabibukijekandi  ko ntacyo umuntu yageraho adafite ubuzima bwiza abibutsa kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

 

Mukasine Seraphine, Umugore witeje imbere mu mushinga w'ubworozi bw'ingurube n'inkoko kubera gukora n'ibigo by'imari yashishikarije bagenzibe gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane baharanira kujya bihereza bimwe mu byo bakenera by'ibanze aho gutega buri kimwe ku bagabo babo.

 

Uretse gusura Makasine Josephine wanahawe  certificat nk'Umugore witeje imbere , muri ibi birori hanamuritswe i ibikorwa bitandukanye by'amatsinda y'abagore arimo Dukore ryo mu kagari ka Rukoro rikora amavuta yo kwisiga.

 

uretse Mukasine wahawe Icyemezo cy'ishimwe nk'umugore ukataje mu kwiteza imbere abandi bakwigiraho, itsinda Dukore naryo ryatewe inkunga y'ibihumbi 100 ku bufatanye bw'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ndetse n'Akarere ka Rubavu.

 

Share Button