Hatewe ibiti ku musozi wa Rubavu

Umuganda ngaruka kwezi usoza Ugushyingo 2017 mu karere ka Rubavu wakozwe haterwa ibiti ku musozi wa Rubavu mu murenge wa Rugerero mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije harwanywa isuri .

 Nyuma y'uyu muganda abawitabiriye baganijwe n'abayobozi batandukanye  barimo Umuyobozi w'Akarere Habyarimana Gilbert washimiye abaturage uburyo bawitabiriye anabasaba gukomeza guhuza imbaraga bakorera hamwe mu kwesa imihigo no kwihutisha iterambere muri rusange.

 

 Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba ACP Emmanuel Karasi yavuze ku mutekano wo mu muhanda yibutsa ibyiciro bitandukanye biwukoresha uko bikwiye kwitwara byirinda impanuka ndetse no guhutazanya.

Ubutumwa bwatanzwe na Hn Depite Mutesi Anita bwagarutse ku bibi by'ihohoterwa ndetse n'icuruzwa ry'abantu aho yagaragaje ko mu gihe ibi bibazo byaba bigihari nta terambere ryaba rishoboka asaba buri wese kugira uruhare mu kurirwanya no kurica mu muryango.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage Harelimana Cyriaque yibukije abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta zirimo kwishyura imisoro, kwicungira umutekano no gukomeza kurwanya ihohoterwa.

 Hagamijwe kurwanya isuri,muri uyu muganda hatewe ibiti 7500 kuri hegitari 4,7.

Share Button