Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ashyikiriza umuturage icyangombwa cy'ubuta akorewe ako kanya

Mu rwego rwo kwegereza abaturage service z'ubutaka kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2017 mu karere ka Rubavu hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku butaka aho abaturage basaba ibyangombwa by'ubutaka ndetse n'ibindi bibwerekeye bagataha babibonye.

 

 Muyombano Sylvain Umubitsi w'impapuro mpamo yavarutse ku kamaro ko kwandikisha ubutaka harimo kwirinda amakimbirane abushingiyeho ndetse no kubukoresha mu kwitezambere nko kwaka inguzanyo n'ibindi.

 

 Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yibukije abaturage ko ikigamijwe ari ukubahera hafi services zose bakeneye kandi vuba abasaba kubwira n'abandi bafite ibibazo by'ubutaka kubyaza umusaruro iki cyumweru.

 

Yagarutse ku bibazo by'imuturire abibutsa ko Akajagari kadaha agaciro ubutaka bwabo bityo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kugakumira.

 


Muri iki gikorwa biteganijwe ko byibura abaturage 100 bujuje ibisabwa bazajya barara bahawe ibyo bakeneye byerekeranye n'ubutaka.

Share Button