Umuyobozi w'Akarere aganira n'abaturage b'Umurenge wa Bugeshi

u

Mu rwego rwo kwegera abaturage hagamijwe kubashimira, kungurana nabo ibitekerezo ndetse no gufatanya nabo gukemura ibibazo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2017 Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace basuye abaturage b'Umurenge wa Bugeshi bari kumwe n'ubuyobozi bw'inzego z'umutekano ndetse n'ubwa parike y'Ibirunga.

 

 

Umuyobozi wungirije wa Park y'Ibirunga ushinzwe imikoranire n'abaturage Kwizera Janvier yaganirije abaturage ku kamaro ka Park abibutsa ko RDB yiyemeje kujya ibasangiza ku musaruro wa Parike aho nk'umwaka ushize basogongejwe amafaranga agera kuri miliyoni 100 zakoze mu bikorwa by'iterambere bitandukanye ndetse uyu munsi bakaba banazaniwe inka 14.

 

Umuyobozi w'ingabo wungirije wa batayo ya gatatu Major Mugabo yibukije abaturage b'uyu murenge uri ku mupaka ko bari ku burinzi bityo bakwiye gukomeza gushyira imbaraga mu marondo bazirikana ko ariwo shingiro ry'iterambere.

 

 Nyuma yo gukemura ibibazo by'abaturage hakurikiyeho igikorwa cyo gushyikiriza inka imiryango 14 yo mu kagari ka Butaka kubufatanye na RDB.

Share Button