Abaturage b'Umurenge wa Nyamyumba bijeje umuyobozi w'Akarere kuba ku isonga mu kwitabira gahunda za Leta

Abaturage ndetse n'abayobozi mu nzego z'ibanze mu murenge wa Nyamyumba barahiriye umuyobozi w'Akarere ka Rubavu mushya Habyarimana Gilbert kutazamutererana haba mu kunoza imikorere yabo ya buri munsi ndetse no kwesa imihigo.

 

Ibi babimwijeje kuri uyu wa 05 Ukuboza 2017 ubwo yabasuraga mu rwego rwo kubashimira icyizerebamugiriye bamutora, kungurana nabo ibitekerezo ndetse no gufatanya nabo gukemura ibibazo.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yasuye aba baturage ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Murenzi Janvier ndetse n'ubuyobozi bw'Inzego z'umutekano.

 

Mu butumwa Umuyobozi wungirije w'Ingabo wa batayo ya 9 Major  Karimukiza Samuel yagarutse ku mutekanouri uyu murenge yibutsa abaturage kwitabira amarondo bakumira ubujura ndetse n'urugomo. Yibukije ko urugamba ko urugamba rwo kubohora Igihugu rwarangiye hasigaye urw'iterambere.

 

 Amaze gushimira abaturage ikizere bugiriye ndetse no kubasaba ubufatanye mu kuzuza inshingano bamutoreye, Umuyobozi w'Akarere yibukije aba baturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo  Ubwisungane mu kwivuza, Kwitabira inama,kurangwa n'isuku ndetse no gukomeza  kubumbatira umutekano bitabira amarondo.

 

 Muri iyi nama abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse no kubaza ibibazo bizeza  Umuyobozi w'Akarere ubufatanye muri byose bahereye ku gukumira amakimbirane mu miryango ndetse banicungira umutekano bitabira amarondo.

 

Bijeje kandi Umuyobozi w'Akarere kuba ku isonga mu kwitabira gahunda za Leta hashyirwa abana mu ishuri, bishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse banaharanira iterambere ry'abaturage muri rusange.

Share Button