Buri wese aributswa gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu

Omar waretse ibiyobyabwenge yakebuye abakibikoresha

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 22 Ukuboza mu karere ka Rubavu nyuma y'urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu, urugendo rwasorejwe mu mujyi rwagati ahanakomereje ibiganiro.

 

Mu butumwa Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu SSP Safari Christian yatanze yibukije abitabiriye uru rugendo ingaruka z'ibiyobyabwenge zirimo kuba ubikoresha ntacyo abashobora kwimarira ndetse no kukimarira Igihugu asaba buri wese kugira uruhare mu kubirwanya.

 

Umuyobozi  w'Akarere Habyarimana Gilbert yagarutse ku kuba aho bicururiza ndetse n'aho byinjirizwa haba hari abahazi nyamara agasanga hari ubwo batabiha agaciro ndetse rimwe na rimwe bakifata nkaho bitabareba cyangwa ntacyo bibatwaye ashimangira ko ingaruka zabyo zigera kuri buri wese mu buryo bumwe cyangwa ubundi bityo asaba uruhare rwa buri wese mu kubirwanya.

 

Ku kibazo cy'abangavu baterwa inda Umuyobozi w'Akarere yakanguriye buri wese guharanira ko hatagira umwangavu numwe ushorwa cyangwa wishora mu busambanyi ariko anasaba ko mu gihe hari uwatewe iyo nda aba akwiriye gufashwa ntacibwe mu muryango ariko kandi n'uwayimuteye hagatangwa amakuru kugira ngo ahanwe.

 

Yibukije ko amategeko ahana uhishiriye uwakoze ihohoterwa ndetse n'uwagize uruhare mu kurihishira bityo ko haba hakwiye gutangwa amakuru ku gihe kugira ngo ababikora bibicikeho.

 

Amaze kwifuriza abitabiriye uru rugendo Noheri Nziza ndetse n'Umwaka Mushya Muhire wa 2018 yasabye buri wese gukomeza kwita ku mutekano cyane cyane muri iki gihe cy'iminsi mikuru.

 

 Ubuhamya bwatanzwe na Omar wabashije kureka ibiyobyabwenge nyuma yo kugororerwa i Wawa bwagarutse ku bibazo bitandukanye yanyuzemo kubera ibiyobyabwenge agaragaza uburyo nyuma yo kubireka yafashijwe n'amasomo y'ububaji yigiye i Wawa kuri ubu akaba ari umugabo wubatse ndetse Uyoboye koperative United for Development Cooperative (UDC)  igizwe na bagenzi be 32 imaze kugera ku mutungo urenga miriyoni 60.

 

Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'igihugu buhora bureberera urubyiruko arusaba kuzibukira ibiyobyabwenge ahubwo rukihatira kubyaza umusaruro amahirwe menshi igihugu kidahwema kubashyira imbere.