Abitabiriye Inama Mpuzabikorwa biyemeje gukomeza gusenyera umugozi umwe

Uyu ni umwe mu myanzuro y'inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Rubavu kuri uyu wa 22 Ukuboza 2017 ikatabirwa n'abayobozi kuva mu mudugudu n'uko biteganywa n'itegeko haganirwa ku buzima bw'Akarere muri rusange.

 

Atangiza iyi nama Umuyobozi w'Akarere Habyarimana Gilbert yasabye aba bayobozi bayitabiriye guharanira ko impinduka zigaragarira abo bayobora mbere ya byose baharanira iterambere n'imibereho myiza by'abo bayobora.

 

Abahagarariye inzego z'umutekano barimo Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, Umuyobozi w'inkeragutabara mu karere ndetse n'Umuyobozi wa Police mu karere bibukije abitabiriye iyi nama ko umutekano ariwo shingiro rya byose bityo ko mu byo bakora byose birimo no kwishima muri iyi minsi mikuru bakwiye gukomeza gufatanya n'abaturage kuwubumbatira bitabirama amarondo by'umwihariko ariko banatanga amakuru kuri buri kintu gishobora kuwuhungabanya.

 

 Muri iyi nama kandi hagarutswe ku gukomeza ubukangurambaga ku bwitabire bw'Ubusungane mu kwivuza, isuku, kurwanya ibiyobyabwenge,ubujura, ubusinzi ndetse n'ubusambanyi.

 

Umurinzi w'igihango Mudenge Boniface yaganirije abitabiriye iyi nama kuri Ndi umunyarwanda yibanda ku ndangagaciro z'umuco zikwiye gukomeza kuranga abayobozi beza asaba buri wese gukomeza gusenyera umugozi umwe hagamijwe gukomeza kugera kuri byinshi byifuzwa.

Share Button