Ubuyobozi bw'Akarere bwahaye Noheri abatujwe Bahimba

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Murenzi Janvier ndetse n'Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu SSP Safari Christian bashyikirije abaturage batujwe muri Model Village ya Bahimba impano y'iminsi mikuru.

 

Aba baturage batishoboye bashyikirijwe n'Ubuyobozi bw'Akarere iyi mpano mu rwego rwo kubarinda kwigunga muri iki gihe cy'iminsi mikuru ya Noheri n'Ubunani yari igizwe n'ibiryamirwa, ibiribwa ndetse n'ibikoresho bitandukanye byo mu nzu .

 

Uretse kubifuriza Noheri Nziza ndetse n'Umwaka mushya wa 2018, ubutumwa aba baturage bagejejweho bwagarutse ku gukura amaboko mu mifuka bagakora baharanira kwiteza imbere kimwe n'abandi banyarwanda cyane ko bahereye ku byibanze Igihugu cyabafashije birimo kubatuza neza bishoboka.

 

 Aba baturage bashimiye Umukuru w'Igihugu wabakuye mu bwigunge bakabona aho gutura kandi habahesha agaciro bagaragaza ko biyemeje kuzatamutererana mu guharanira iterambere.

 

Umudugudu w'ikitegererezo wa Bahimba watujwemo imiryango 48 itishoboye yavuye hirya no hino mu karere ka Rubavu itari ifite aho kuba,uretse kuba ugizwe n'amazu yo guturamo, ufite ibikumba by'amatungo, ivuriro rito, agakiriro ndetse n'ikigo cy'amashuri.

Share Button