Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi yibukije abayobozi b'ibigo kubifata nk'ingo zabo bwite

Abayobozi b'ibigo basabwe gukomeza kubifata nk'ingo zabo bwite

Ibiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Isaac Munyakazi yagiranye n'abayobozi b'ibigo by'amashuri mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 5 Mutarama 2018 yongeye kubibutsa ko kubifata nk'ingo zabo bwite aribyo bizateza imbere ireme ry'uburezi.

 

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere hamwe n'Ubuyobozi bw'Inzego z'umutekano bibukije aba bayobozi b'ibigo ko nta yindi nzira yo gukemura ibibazo bitandukanye biri mu burezi mu karere ka Rubavu uretse kubanza bo ubwabo bakabigira ibyabo.

 

Abayobozi b'ibigo bagaragarijwe ko iyo ugeze mu bigo bayoboye usangamo n'ibibazo bidakeneye ubushobozi ku buryo bo ubwabo bafatanije n'ababyeyi baba bashobora kubikemura igihe icyo aricyo cyose, aha yagaragaje ko uko ikigo kibeze bishushanya uko umuyobozi wacyo aba ameze.

 

Imwe mu myanzuro yafataiwe muri iyi nama harimo gukomeza ubukangurambaga mu babyeyi kugira ngo abana bataye ishuri barigarurwemo, kunoza imyiteguro y'umwaka utaha hakiri kare,  kujya hatangwa raporo y'abanyeshuri basibye umunsi ku wundi,hanemejwe kandi ko ikibazo cy'abana b'abakobwa baterwa inda bagomba kujya bakurikiranwa hakamenyekana ko buri kibazo cyagejejwe muri polisi.

 

Abayobozi b'ibigo biyemeje gukomeza umurava no kongera imbaraga mu kwita ku banyeshuri baharanira bahabwa ubumenyi bwuzuye bunajyana n'indangagaciro kuko aribo ahazaza hatajegajega h'igihugu hashingiyeho.