Abatuye umujyi wa Rubavu bitabiriye Siporo rusange ari besnhi

Abatuye umujyi wa Rubavu bongeye kwishimira siporo rusange kuri uyu wa 28 Mutarama 2018  hazengurukwa umujyi nyuma hakurikiraho igororangingo ryabereye imbere ya centre culturel ya Gisenyi  hanapimwa ku buntu umuvuduko w'amaraso ndetse na BMI.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’ibitaro bikuru bya Gisenyi buvuga ko iyi gahunda ya siporo izakomeza ikajya iba kabiri mu kwezi mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

 

 Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi Dr Kanyankore William   yagarutse ku kamaro ka siporo aho harimo kubarinda indwara zitandura zirimo n'izikomeye nka Diabete, umuvuduko w'amaraso, umutima n'izindi.

 

Ishimwe Yannick umwe mu rubyiruko rwapimwe umuvuduko w’amaraso atuye mu mujyi wa Gisenyi mu murenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu yemeje ko iyi gahunda ya siporo ari nziza ku buzima bwabo kandi igiye kugira byinshi ihindura kuko bari basanzwe babayeho ashima uburyo n’abaganga baba babukereye mu kubapima ku buntu.

 

Uwineza Francine umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Rubavu avuga ko abitabiriye iyi siporo rusange ari benshi kandi uwabishatse wese yabawe amahirwe yo gupimwa ku buntu umuvuduko w'amaraso ndetse na BMI.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert atangaza ko iyi siporo izajya iba inshuro ebyiri mu kwezi kandi bagiye kureba uburyo hajya hatangirwamo serivisi zitandukanye z’ubuzima zifasha abaturage bakoroherwa gukomeza kugira ubuzima bwiza.

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukangurira abaturage kujya bitabira iyi siporo kuko uretse kuba ari nziza ku buzima bazajya banayihererwamo ku buntu zimwe muri servise zitandukanye ziboneka mu bitaro bya Gisenyi zibafasha guhor bazi uko ubuzima bwabo buhagaze aho gutungurwa n’indwara bakayimenya ari uko barembye nyamara hari uburyo bari kubimenya mbere bagafata ingamba ndetse bikaba byabafasha kuba bavurwa bagakira mu buryo butagoranye

Share Button