Umunyamabanga uhoraho yatambagijwe inyubako y'iri soko

N’ubwo hari bimwe byagaragaye kuri iri soko bigikeneye gukorwa mbere y’uko ryakirwa by’Agateganyo birimo n’uburyo bwo gufata amazi y’imvura ndetse no kunoza icyumba cy’abana, iri soko biteganijwe ko rizaba ryakiriwe bitarenze impera za Gashyantare 2018.

 

 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 09 Gashyantare 2018 ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda Michel M. Sezibera ari kumwe na Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda akaba ari nayo yate inkunga iyi nyubako ndetse bari  kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier basuraga iri soko ry hagamijwe kureba aho imirimo yo kuryuzuza igeze.

 

Bmaze gutambagizwa inyubako y’iri soko, Umunyamabanga Uhoraho yashimye aho imirimo igeze ku cyane ko inyubako igeze ku kigero cya 99% asaba ko ibyagaragajwe ko bikwiye gukosorwa birimo icyumba cyagenewe abana ndetse n'indi mirimo byakorwa mbere y'uko ryakirwa by'agateganyo.

 

Iyi nyubako y’iri soko yatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na 2 559 272 z’amadorari ya Amerika rikaba ryaratangiye kubakwa  muri 2016

 

 

 

Share Button