Hafunguwe ibyumba 5 ku ishuri ribanza rya Rambo mu murenge wa Nyamyumba

Nyuma y'uko Akarere ka Rubavu kesheje umuhigo wo kubaka ibyumba by'amashuri kari karahize muri uyu mwaka, kuri uyu wa 08 Gashyantare 2018 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Isaac Munyakazi ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ndetse n’ubuyobozi bw'inzego z'umutekano batashye ibyumbya 28 n'ubwiherero 36.

 Atanga ikaze ku bashyitsi, Umuyobozi w'Akarere yashimye imbaraga Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu kubaka urubyiruko rw'Igihugu rufite ubumenyi.

 Yaboneyeho gushimira uruhare rwa buri cyiciro mu kubaka aya mashuri ndetse n'ubwiherero byatashywe uhereye ku banyeshuri abasaba kongera imbaraga mu gukurikirana amasomo yabo, kurangwa n'isuku ndetse no gutanga amakuru ku biyobyabwenge.

 Yasabye ababyeyi gufasha abana gukurikirana amasomo yabo ariko bakanabatoza umurimo asoza asaba n'abarezi gukomeza kureberera abana bazirikana ko ari bo Rwanda rw’ejo.


Uwavuze mu izina ry'ababyeyi yagaragaje ko ibi byumba bije gukemura ikibazo cy'ubucucike ashimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika ukomeje kubegereza amashuri. Yijeje gusigasira ibi byumba ndetse no kubibyaza umusaruro.


Ahereye ku mateka y'uburezi mu Rwanda;Umunyamabanga wa Leta yagaragaje byinshi bimaze kugerwaho mu guteza imbere uburezi kuri bose agaragaza ko hakwiye uruhare rwa buri wese mu kubisigasira.

Yashimiye ubufatanye bugaragazwa n'uruhare rwa buri wese mu kubaka ibi byumba byatashywe none asaba ababyeyi kubukomeza bafatanya n'abarezi mu gufasha abana gukomeza gukura barangwa n'indangagaciro.


Nyuma y'iki gikorwa Umunyamabanga wa Leta yasuye ishuri rya Ecole de Science de Gisenyi ahari gusanwa amacumbi y'abana.

Share Button