Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba (Rwanda) n’uwa Kivu y’Amajyaruguru (DRC) basinye masezerano y’Ubufatanye

Ba Guverineri bombi basinye amasezerano y'ubufatanye

 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba (Rwanda) Munyantwali Alphonse hamwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  (DRC) Jurien Paluku basinye masezerano y’Ubufatanye mu buhahirane,umutekano ndetse no mu gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo.          

 

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 07 Gashyantare 2018 mu karere ka Rubavu nyuma y’ inama yahuje abayobozi b'izi ntara zombi bayoboye na ba Guverineri bazo hagamijwe kuganira ku mikoranire nk’intara zituranye muri rusange.

 

Nk'uko byagarutsweho na ba Guverineri bombi, ngo by’umwihariko ku bijyanye n’ikirunga cya Nyiragongo  iyi nama yateguwe hagamijwe kuganira ku bibazo byabaye ubwo iki kirunga cyarukaga muri 2002 hirindwa ko mu gihe cyazaruka mu bihe biri imbere byazasubira.

 

 

Bime mu bibazo byagaragaye mu iruka ry’iki kirunga muri 2002 harimo nko kuba amakuru ku iruka atarabonekaga byoroshye ndetse na bamwe mu baturage bakaba batarahaye agaciro amakuru bahabwaga.

 

Ibi biganiro bikaba byaragarutse ku buryo abantu ku mpande zombi babyifatamo mu gihe cyazab cyongeye kuruka cyane ko kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko iki kirunga cya Nyiragongo kitarazima bivuze ko kibva kigishobora kongera kuruka.

 

Amasezerano yasinywe na ba Guverineri bombi akaba agamije gukomeza guteza imbere ubufatanye mu buhahiranei ndetse no mu kubungabunga umutekano nk’abaturanyi ariko n’imikoranire mu gukurikirana iki kirunga kiba gishobora guteza ibibazo abaturage b’intara zombi mu gihe habayeho iruka.