Hatowe ubuyobizi bushya bw'Abikorera mu Karere ka Rubavu

Kayumba Nyota Jeanette niwe watorewe kuyobora PSF mu karere

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2018 mu karere ka Rubavu kimwe no mu tundi turere habaye amatora y'ubuyobozi bw'abikorera aho ku mwanya wa Perezidente hatowe Kayumba Nyota Jeanette, Visi Perezida wa 1 yabaye Twagirayezu Pierre Celestin , Visi Perezida wa 2 Habarurema Antoine hamwe n'abakemurampaka ndetse n'abajyanama.

 Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa Perezidante wa PSF yagaragaje ko Komite batoranywe ifite imbaraga bityo ko binyuze mu bufatanye hazagerwa kuri byinshi.

 Umuyobozi wa Komisiyo y'amatora mu ntara y'Iburengerazuba Sheikh Karimunda Djamada yasabye abatowe kuzarushaho guteza imbere abikorera yibutsa ababatoye kuzababera amaboko bakabafasha kugera ku ntego. 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yashimiye komite icyuye igihe uburyo yakoranye bya hafi n'Ubuyobozi bw'Akarere asaba abatowe kugera ikirenge mu cyabo bakomeza gukorera hamwe mu iterambere.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yashimiye uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'abaturage abasaba kurukomeza bahereye by'umwihariko mu guhanga imirimo mishya, kuzamura ubwizigame n'ibindi. 

Yabijeje ubufatanye bw'Akarere mu mishinga itandukanye y'iterambere.