Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yasabye buri wese kuzuza inshingano ze


Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere ndetse n'imikoranire y'inzego zitandukanye mu karere ka Rubavu kuva ku wa 16 kugera kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 mu karere ka Karongi habereye umwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu unatumirwamo ibindi byiciro hagamije gufatira hamwe ingamba.


Muri uyu mwiherero w'abagize inama Njyanama y'Akarere hanatumiwemo Abaperezida b'Inama Njyanama z'imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ndetse n'abayobozi b'amashami mu karere.
Abitabiriye uyu mwiherero bahawe ibiganiro birimo icyo guhanahana amakuru cyatanzwe n'Umukozi wa RALGA, ikiganiro ku gutanga services cyatanzwe n'umukozi wa RGB ndetse n'ikiganiro ku mitangire y'amasoko cyatanzwe n'umukozi wa RPPA.


Mu matsinda abitabiriye uyu mwiherero bagaragaje ibibazo bitandukanye bituma abikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage bitagerwaho nk'uko biba biteganijwe ndetse n'ababangamira imikorere inoze.


Ibiganiro by'umunsi wa nyuma byanitabiriwe n'Abadepite barimo Hn Rwasa Alfred , Hn Mukabikino Henriette na Hindura J Pierre byagarutse ku kugaragaza binyuze mu matsinda nanone ibikwiye gukorwa ku bibazo bitandukanye byagaragajwe kugira ngo iterambere n'imibereho myiza by'abaturage birusheho kwihutishwa. 

 

Hanagaragajwe kandi ishusho y'aho imihigo igeze yeswa ku kigero cya 67,4 % hagarukwa by'umwihariko ku mihigo bigaragara ko ikiri hasi cyane hanyuma abitabiriye umwiherero bajya inama ku buryo bwakoreshwa ngo ikomeze kweswa ku muvuduko ahemejwe uruhare rwa buri wese mu gukomeza ikurikirana. 


Mbere yo gusoza uyu mwiherero, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse yaganirije abawitabiriye ku kugera ku nshingano zireba buri wese(accountability) aho yagaragarije abawitabiriye ko uruhare rwa buri wese kuva ku muyobozi kugera ku muturage ari ingenzi mu kugera kuri byinshi.


Asoza uyu mwiherero kandi Guverineri yasabye buri wese kurwana ishyaka ry'Akarere ahereye ku kuzuza inshingano ze hanyuma ubufatanye muri byose bukazagaragazwa n'umwanya Akarere kazagira mu mihigo y'uyu mwaka wa 2017-208.

Share Button