Ubuyobozi bw'Akarere bwihanganishije abaturage bahuye n'ibiza by'urubura

Abaturage b'Umudugudu wa Nyamugari mu kagari ka Rwanyakayaga mu murenge wa  Mudende bahuye n'ikiza cy'urubura rwaguye mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2018 rukangiza hegitari zisaga 50 z'ibirayi ndetse n'isaga 15 z'ibigori.

 

Nyuma yo gusura imirima yangijwe aho basanze urubura rukiretse no mu mirima y’ibirayi ndetse n’ibigori bagiranye ibiganiro n’aba baturage aho urutse kwihanganisha aba baturage babijeje ubuvugizi.

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije yabasabye gukomeza kwita ku isuku bagira ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse banita ku isuku y'abana.

 

Abaturage bashimye ubuyobozi bwabatabaye bwihutira kubahumuriza ndetse bakaba bamaze kugira umuriro w’amashanyarazi ariko bakeneye n'umuhanda abizeza ko biteganyijwe ariko hagishakwa ubushobozi.

 

 Yabibukije kwitabira gukorera mu makoperative ndetse ko bagiye kujya bishyurirwa amafaranga y'umusaruro wabo binyuze kuri konti zabo zo muri SACCO

Share Button