Perezida wa Sena Hn Makuza (i bumoso) n'Umuyobozi mukuru muri MINALOC Bahame mu muganda

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2018 Abaturage b'Umurenge wa Gisenyi bifatanije mu muganda ngaruka kwezi na Perezida wa Sena Hn Makuza Bernard ari kumwe Hn Mukasine Marie Claire ndetse n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza Sheikh Bahame Hassan hakorwa amasuku ku rwibutso rwa Komini Ruje mu rwego rwo gukomeza kwitegura igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 cyegereje.

 

 Mu biganiro byakurikiye uyu muganda Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace amaze gutanga ikaze ku bashyitsi, yagejeje ku bitabiriye uyu muganda gahunda zitandukanye ziteganijwe mu gihe cyo kwibuka yongera kubibutsa kuzakomeza kubyitabira.

 

Yibukije abikorera ko iyi ari itariki ya nyuma yo gusora abasaba kwihutira gusora birinda ibihano by'ubukererwe. Yagarutse kandi ku gihe cy'imvura nyinshi cyegereje yibutsa abaturage kwirinda ibiza.

 

Perezida wa Sena yashimye ubwitabire ndetse no gukorana umurava byagaragaye muri uyu muganda. Yashimye kandi kuba harateguwe gukora amasuku ku rwibutso agaragaza ko ari bumwe mu buryo bwo gusubiza agaciro inzirakarengane zirushyinguyemo.

 

Yagaragaje kandi ko uyu ari umwanya wo kuzirikana ububi bw'amacakubiri n'ingebatekerezo ya Jenoside ariko kandi no kwibonera agaciro k'imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iha abanyarwanda bose uburenganzira bungana kuri byose.

 

Yagarutse ku gaciro k'umuganda mu iterambere, nyuma yo gusura inyubako y'urwibutso yashimye ubwitange bw'abaturage mu kurwubaka. Yagarutse ku mahirwe yihariwe n'Akarere yibutsa abaturage ko bafite inshingano zo kuyabyaza umusaruro. Yasoje asaba abaturage gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho birimo by'umwihariko ubumwe bw'abanyarwanda ndetse n'umutekano.

Share Button