Umuyobozi w'Akarere Habyarimana Gilbert(hagati), Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier (i bumoso) na Perezida wa JADF Nzabonimpa Anselme (i buryo)

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2018 mu karere ka Rubavu hateranye inteko rusange y'ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rubavu JADF Icyerekezo iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe na Perezida wa JADF Nzabonimpa Anselme ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukumgu Murenzi Janvier.

 

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho y'uko Akarere gahagaze hagendewe ku buryo abaturage bakira Service bahabwa ndetse n'aho gahagaze mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2017-2018, Umuyobozi w'Akarere yasabye ibitekerezo bya buri wese kugira ngo Akarere kabashe kwegukana amanota 10% y'imitangire ya service.

 

 Abitaniriye inama bagaragaje ku uruhare rwa buri wese ari ngombwa kugira ngo bibashe kugerwaho. Muri iyi nama kandi hanagaragajwe amashusho y'imibereho ya buri munsi y'abatuye umurenge wa Cyanzarwe aho byagaragaye ko abaturage bagikeneye kuzamurirwa imyumvire.

 

 Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo ubwiherero butujuje ibisabwa, amazu asa na nyakatsi, ubwisungane mu kwivuza n'ibindi asaba abafatanyabikorwa kugira uruhare mu kuba byose byakemutse bitarenze impera z'ukwezi kwa gatanu.

 

 Uretse kuba muri iyi nama haremejwe ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (JADF Open Day) rizaba kuwa 17 na 18 Gicursi, Umuyobozi w’Akarere yibukije abafatanyabikorwa kwihutira kugeza igenamigambi ryabo ku karere kugira ngo rihuzwe n'imihigo y'Akarere y'umwaka utaha.

Share Button