Hibutswe ku nshuro ya 24 abatutsi biciwe muri Katedarali ya Nyundo

Hakozwe urugendo rwo kwibuka abatutsi biciwe kuri Cathedral ya Nyundo no mu nkengero zayo

Mu karere ka Rubavu habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane z’abatutsi ziciwe muri Cathedral ya Nyundo no mu nkengero zayo kuri uyu wa 09 Mata 2018 umunsi mu 1994 hiciweho benshi mu batutsi bari bahungiye muri Cathedral ya Nyundo  

 

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse, Hn Senateri Bishagara Therese, Musenyeri wa Dioseze ya Nyundo, Abuyobozi b'inzego z'umutekano mu ntara no mu karere ( Ingabo, Inkeragutabara na Police), abayobozi b'Akarere bungirije ndetse n'abaturage b'imirenge ya Nyundo, Rugerero na Kanama.

 

Nyuma y'urugendo rwo kwibuka kuva ku murenge wa Nyundo rwerekeza ku rwibutso rwa Nyundo ahakomereje ibiganiro, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yagarutse ku bukana Jenoside yakoranywe muri Nyundo agaya ababigizemo uruhare anashimira ingabo zahagaritse Jenoside ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika.

 

Yasabye abaturage kwamaganira kure uwo ari we wese ukigaragarwaho ibitekerezo by'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yifuza gusubiza Abanyarwanda inyuma kuri byinshi bimaze kugerwabo.

 

Yasabye abaturage gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu,mu izina ry'Akarere yizeza gukomeza kubitaho no kubareberera. Ubuhamya bwatanzwe na Kabeja Ernest warokotse wenyine mu muryango w'abana 6 yagarutse ku itotezwa ryabanjirije Jenoside agaruka ku nzira y'umusaraba yanyuzemo ava mu Bigogwe yerekeza muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo aho yarokokeye.

 

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu Kabanda Innocent yashimiye abagize uruhare mu kurokora abatutsi n'abakomeje kubaba hafi. Hn Senateri Bishagara Therese yagarutse ku ngaruka za Jenoside yihanangiriza abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

Musenyeri wa Diosezi ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yagaragaje ko amateka mabi agomba kuba isomo ku banyarwanda asaba gukomeza guharanira ubumwe hirindwa icyo aricyo cyose cyacamo abantu ibice ahubwo bagakomeza gusenyera umugozi umwe.

 

Guverineri w'intara y'Iburengerazuba yagarutse ku kaga igihugu cyahuye nako yibutsa ko ikibi atari icy' i Rwanda asaba gukomeza kwita ku bacitse ku icumu ariko no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

 

Yagaragaje ko kugira ingengabitekerezo bisa no gufata mu bugi agaragaza ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside ariwe izabanza kugirira nabi asaba ubufatanye mu kubaka ubumwe kuko aribwo burinda Igihugu. Muri iki gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro umubiri w'umukecuru Nyiragaharawe wabonetse mu murenge wa Kanama, umuryango we wose ukaba warazimye.