Hashyizwe indabo ku cyobo cyajugunywagwamo imibiri y'abatutsi bicirwaga mu kibaya

 

Mu gihe hatangizwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane z’abatutsi zazize Jenoside yo muri Mata 1994, kuri uyu wa 09 Mata 2018 Akarere ka Rubavu kibutse abatutsi biciwe mu Kibaya gihuza u Rwanda na Congo ubwo bashaka kwambuka ngo bahungire mu gihugu cy’abaturanyi.

 

Kwibuka no kunamira abatutsi biciwe mu Kibaya byitabiriwe na Hn Rwasa Alfred, Hn Hindura Jean Pierre, Umuyobozi w'Ingabo n'uw'Inkeragutabara ndetse n'uwa Police mu ntara y'Iburengerazuba no mu karere ka Rubavu bari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abaturage b’imirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Rubavu.

 

Nyuma yo gushyira indabo muri iki Kibaya gihuza u Rwanda na DRC by’umwihariko ku cyobo cyajugunywagamo imibiri y’abatutsi babaga bamaze kwicwa, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yatanze ikaze ku bashyitsi anabashimira kuba baje gufata mu mugongo abatuye Akarere.

 

Amaze kugaruka ku mateka yaranze igihe cya Jenoside no kwihanganisha abanyarwanda yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside asaba uruhare rwa buri wese mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

Ikiganiro cyatanzwe na Hn Hindura Jean Pierre cyagarutse kugutandukanya ibyaha by'intambara, ibyibasira inyoko muntu na Jenoside agaragaza ko Jenoside itegurwa ndetse ikanashyirwa mu bikorwa n'Ubuyobozi asaba abaturage kujya bishimira ubuyobozi bwiza bafite butababibamo amacakubiri ahubwo buharanira ko basenyera umugozi umwe.

 

Perezida wa Ibuka Kabanda Innocent yanenze abantu bakanguriye abandi kwijandika mu bwicanyi asaba kwirinda ko ibyabaye byazasubira. Ubuhamya bwatanzwe na Nyirabuhinja Bernadette ndetse na Raheli barokotse Jenoside bwagarutse ku kaga bahuye nako basaba buri wese kwirinda amacakubiri muri byose.

 

Hn Alfred Rwasa nawe yanenze ubuyobozi bubi bwabuze kureberera abaturage ahubwo bugategura Jenoside asaba gukomeza kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo abana bazaragwe u Rwanda ruzira amacakubiri.

 

 

 

 

Share Button