Hunamiwe abatutsi bajugunywe muri Sebeya muri Jenoside yo muri Mata 1994

Ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 kuri uyu wa 13 Mata 2018 mu karere ka Rubavu kimwe n'ahandi hibutswe ndetse hanunamirwa inzirakarengane z’abatutsi zazize jenoside yo muri Mata 1994 zajugunywe mu mugezi wa Sebeya,

 

Iki gikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo Kwibuka, hashyirwa indabo muri Sebeya ahajugunye imibiri y'inzirakarengane z'abatutsi muri Mata 1994 ndetse no hanaremerwa umuryango wa Ntawuruhunga J Baptiste warokoye abatutsi 12.

 

Ibi bikorwa byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi w'Ingabo mu ntara y'Iburengerazuba, abayobozi b'Akarere ka Rubavu bungirije, Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mu karere ndetse n'abandi.


Nyuma yo gutanga ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yagarutse ku mateka yaranze Jenoside mu murenge wa Rugerero aho amibiri y'abicwaga yagiye ijugunywa muri Sebeya ariko kandi anashima abagize uruhare mu kurokora abahirwaga.

 

Yashimye ubwitabire bufatika bwagaragaye mu biganiro ndetse n'ibikorwa byo kuremera byakozwe muri iki cyumweru anashimira ingabo z'Igihugu zabohoye Abanyarwanda zigahagarika Jenoside. Ubuhamya bwatanze n'uwarokotse bwagarutse ku kaga abarokotse Jenoside bahuye nako bushimira abagize uruhare mu kubarokora.

 

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda Innocent yagarutse ku bikomere byasizwe na Jenoside yihanangiriza abakerensa uburemere bwa Jenoside bakomeza gutoneka abanyarwanda. Yanenze abatarifatanije n'abandi mu bikorwa byo kwibuka asaba abanyarwanda gukomeza gushyirahamwe mu kubaka iki gihugu.

 

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu Sheikh Bahame Hassan yabanje kugaya abakoze Jenoside ashimira ingabo zabohoye igihugu zigasubiza abanyarwanda ikizere cyo kubaho aho buri wese yishyira akizana.

 

Yagarutse ku mateka ya Jenoside agaragaza ko yateguwe kuva mu 1957 yihanganisha abarokotse Jenoside nawe anihanangiriza abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Yibukije abaturage gukomeza kwibuka ariko hanaharanirwa no kwiyubaka, ashingiye ku buyobozi bwiza Igihugu gifite yizeza ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Share Button