Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwampayizina Marie Grace yihanangirije abayobozi ko ntakigomba gutuma hari umwana n'umwe usigara atari mu ishuri

Mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo gukemura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri n’abatarijyanwamo, kuri uyu wa 17 Mata 2018 mu karere ka Rubavu hatangijwe ubukangurambaga bw'uburezi bugamije gushishikariza abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku murenge kugira uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye uburezi.

 

Atangiza ubu bukangurambaga mu murenge wa Cyanzarwe Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace yibukije aba bayobozi ko uburezi bwiza bw'abana b'Igihugu ari inshingano zabo abasaba guharanira ko abana bose biga ntihagire n'umwe uta ishuri, bakafasha gufatira ifunguro hamwe n'abandi ku ishuri.

 

 Yasabye kandi guharanira gukomeza kuba intangarugero. Yagarutse nanone ku kamaro k'amasibo mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije umuryango birimo nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kwita ku burere bw'umwana kuva akiri muto no guharanira ko abana batayishuri barisubiramo. Aba bayobozi bijeje ko bagiye guharanira impinduka ndetse no kuba intangarugero muri byose

Share Button