Abasenateri bibukije abarebwa n'ikwirakwizwa ry'amazi guhuzi imbaraga kugira ngo mu myaka 7 azabe yageze kuri bose 100%

 

Hn Muhongayire Jacqueline yibukije ko Leta y’u Rwanda yiyemeje ko abaturage bose bazaba babona amazi meza 100% mu myaka 7 iri imbere ntakabuza asaba abo bireba gukorana umuvuduko kugira ngo hatazagira icyitambika iyo gahunda ifitiye abanyarwanda akamaro gakomeye.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa 18 Mata 2018 ubwo itsinda ry’abasenateri 5  bo muri komisiyo y'ubukungu n'imari ya Sena yari ayoboye basuraga Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kureba ikwirakwizwa ry'amazi meza mu baturage.

 

Ni mu rwego rwo kureba uko abaturage bahabwa amahirwe angana mu kugezwaho ibikorwa remezo by'amazi ndetse hanarebwa igenamigambi n'imishinga byo gukwirakwiza amazi ndetse n'uburyo abaturage batishoboye bafashwa mu kubona amazi.


Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yijeje ko hagiye kubaho inozwa ry' imikoranire kugira ngo amazi abashe kugera ku baturage. Yashimiye uru ruzinduko kubera inama rwasigiye Akarere yizeza kuzishyira mu bikorwa.


Umuyobozi w'iri tsinda yibukije ko amazi ari ubuzima asaba inzego zirebwa n'iki kibazo cy'ikwirakwizwa ryayo kurushaho gukorera hamwe no kugira igenamigambi rinoze hirindwa guhuzagurika mu kugikemura anibutsa ko Leta yihaye intego yo kuba mu myaka irindwi iri imbere abaturage bose bazaba babona amazi 100%.

Share Button