Bralirwa yashyikirije Ubuyobozi sheki ya miliyoni 5 zo kwishyurira abatishoboye mitiweri mu murenge wa Rugerero

Nyuma yo kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Rugerero mu muganda ngaruka kwezi usoza ukwezi kwa Mata 2018 wo kuri uyu wa 28 ahakozwe imihanda ahazagurirwa umudugudu w'ikitegererezo wa Muhira,Bralirwa yashyikirije Akarere Sheki ya miliyoni 5 zo kwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza.

 

Uyu muganda kandi witabiriwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ari kumwe n'abajyanama, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier, Umuyobozi w'Inkeragutabara, uhagarariye ingabo ndetse na Police mu karere hamwe n'abakozi b'Akarere.

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yashimiye umufatanyabikorwa Bralirwa kubera ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza ikomeza gukora mu karere anaboneraho kwibutsa abaturage kwihutira kwishyura mitiweri aho ubu kwishyura bikorwa hifashishijwe telefone.

 

Uhagarariye Bralirwa nk'umufatanyabikorwa Fred Nyangezi yagaragaje ko umwaka ushize bari bishyuriye mitiweli abatishoboye basaga 1000 mu murenge wa Nyamyumba ndetse kuri ubu bakaba banatanze Sheke ya miliyoni 5 izafasha mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Rugerero.

 

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu Dushimirimana Rambert nawe yashimiye Bralirwa kuba iharanira kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage asaba ko ibikorwa nk’ibi n’abandi bajya babyigiraho.

 

Yagarutse kuri gahunda yo kwegera abaturage Abajyanama b'Akarere bamazemo iminsi agaruka ku bibazo bitandukanye babonye birimo nk'abana bafite ibibazo by'imirire mibi ndetse n'abatiga kandi baturiye amashuri ashishikariza abaturage kongera kwita ku mibereho ya buri munsi hitabwa ku isuku. Yagarutse ku kwirinda ibiyobyabwenge.

Share Button