Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi zishyinguye Commune Rouge byabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka

Kuri uyu wa 30 Mata 2018 hibutswe inzirakarengane z'abatutsi zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ziciwe mu mugi wa Gisenyi no mu nkengero zawo zishyinguye mu rwibutso rwa Commune Rouge igikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka ndetse no gushira indabo ku rwibutso.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Ingabo Gen Kabarebe James, Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango Nyirasafari Esperance, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV, Hn Senateri Bishagara Therese, Umujyanama mu by'amategeko wa CNLG Dr Bideri,Abadepite ndetse n'Ubuyobozi bw'Inzego z'umutekano mu ntara no mu karere.

 

 Nyuma yo gushimira abaje gufata mu mugongo Akarere, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier yasabye ko mu gihe twibuka dukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hirindwa gusubira inyuma. Yashimiye ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside anizeza gukomeza kwita ku bacitse ku icumu no kubungabunga amateka ya Jenoside.

 

Mu buhamya bwa Mukamusoni Josephine yahereye mu 1959 aho abatutsi bari baratangiye gutwikirwa agaragaza inzira igoranye yanyuzemo kugeza ubwo afashijwe kwambuka muri DRC aho yaje gusangishwa abana be. Perezida wa Ibuka Kabanda Innocent yagaragaje ikibazo cy'imibiri yajugunywaga mu mazi ikomokera muri DRC yashyinguwe yo agaragaza ko ikwiye kugarurwa mu gihugu nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

 

 Umujyanama mu by'amategeko wa CNLG Dr Bideri yasabye ko hakomeza gukusanywa amakuru ku mibiri itarashyingurwa kugira ngo nayo ishyingurwe anasaba ko imbago z'urwibutso rwa Commune Rouge zagaragara kugira ngo rwere gukomeza gusatirwa n'amazu.

 

Minisitiri w'Ingabo Gen Kabarebe James yagarutse ku mateka yaranze abaturage b'icyahoze ari Gisenyi aho bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi abasaba ko nk'uko bakoresheje imbaraga nyinshi mu kurwanya abacengezi bakwiye kwikuraho icyasha basizwe barwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'amacakubiri.

Share Button