Habungabunzwe Sebeya mu kurwanya ibiza bikomoka ku mwuzure wayo

Umuganda ngaruka kwezi wo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2018 ku rwego rw'Akarere ka Rubavu wakorewe mu murenge wa Nyundo mu kagari ka Nyundo mu mudugudu wa Gasenyi ahashyizwe ku nkengero za Sebeya imifuka irimo umucanga hagamijwe gukumira ko yazongera kurenga igateza ibiza.

 

Uyu muganda witabiriwe n'Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu ushimzwe Imibereho Myiza Sheihk Bahame Hassan, Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu Col Muhizi Pascal,abayobozi b'Akarere ka Rubavu bungirije bombi,Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu,bamwe mu bajyanama b'Akarere, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere n'abakozi bako.

 

Abitabiriye uyu muganda bakanguriwe kubungabunga ibidukikije, kwitabira ubwisungane mu kwivuza aho bibukijwe ko kuri ubu harimo hifashishwa ikoranabuhanga mu kwishyura mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'umurongo cyabagaho mu gihe gishize, bibukijwe kandi ko mu rwego rwo gukomeza kwitegura amatora y'abadepite ateganijwe mu kwa kenda bibutswa kwitabira kwikosoza ku malisiti y'itora.

 

Bibukijwe ko mu rwego rwo gukumira ibiza bakwitabira gufata amazi, bibukijwe gukomeza kubumbatira umutekano.

 

Umuyobozi mukuru muri MINALOC Sheikh Bahame Hassan yibukije abaturage byinshi bakesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame abasaba gukomeza kwitabira gahunda za Leta.

Share Button