Abagore biyemeje kuvugutira umuti ibibazo bibangamiye umuryango

Mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore y’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2018 abagore biyemeje kugira uruhare rufatika mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango nyarwanda bahereye ku gusubira ku nshingano zabo.

Iyi nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti:"Mugore haranira iterambere wita ku mibereho myiza y'umuryango wawe".

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique yagarutse ku mihigo ya CNF n'aho igeze ishyirwa mu bikorwa.

 
CIP Nyiraneza Solange yasabye abagore kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa ndetse n'ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe ndetse banaba ijisho rya bagenzi babo.


Mu butumwa bw' Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace yasabye abagore guharanira kugira imiryango y'agaciro izira ibibazo bibangamira imibereho myiza (human security) irangwa n'isuku muri byose, imirire iboneye, izira amakimbirane ndetse ifite abana bari mu mashuri.

 Yabasabye kandi guharanira kuba bandebereho bakemura ibibazo byo kurarana n'amatungo, isuku nke ndetse n'imirire mibi bahereye mu ngo zabo.

Twagiramariya Angelique, Komiseri w'ubukungu mu nama y'Igihugu y'abagore y'Intara y'Iburengerazuba yibukije abagore gusubira ku nshingano zabo nka ba mutima w'urugo kugira ngo bagire uruhare rufatika mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Share Button