Hasinywe amasezerano hagati y'u Rwanda na DR Congo y'ikoreshwa ry'umupaka umwe uhuriweho(one stop border post)

Mu birori byo kwizihiza Umumsi Nyafurika w'Imipaka African Border day ku nshuro ya 8 byahuriranye no gutaha bornes 22 zubatswe mu mupaka w'u Rwanda na DRC kuri uyu wa 07 Kamena 2018 Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe yibukije ko imipaka idakwiye gutandukanya abaturage b’ibihugu by’ibituranyi ahubwo ikwiye kuba ibiraro bibahuza.

Nk'uko yabigarutseho mu ijambo rye yagaragaje ko akamaro k'imipaka ndetse by'umwihariko izi bornes zatashywe atari ukubera intambamyi imibanire ndetse n'ubuhahiorane bukwiye kuranga abaturage b'ibihugu by'ibituranyi ahubwo bizajya bifasha abantu mu gukomeza kubaha imipaka no mu bwisanzure bw'imigenderanire.

Yashimangiye ko imipaka idakwiye gufatwa nk'ibitandukanya abaturage ahubwo ikwiye kuba ibiraro bibahuza mu buhahirane bugamije iterambere ry'ubukungu ku mpande zombi kandi mu mucyo.

 

Ibirori byitabiriwe na Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda Gen James Kabarebe, Minisitiri w'intebe wungirije akaba na minisitiri w'umutekano wa DRC Herny Mova Sakanyi,Ambasaderi Frederick Ngoga ushinzwe gukumira amakimbirane mu muryango wa Africa yunze Ubumwe, Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru Jurien Paluku, Guverineri w'Intara y'Iburengeraziba Munyantwali Alphonse, Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mu ntara ndetse n'abandi bayobozi batandukanye ku mpande zombi(Rwanda&DRC).

Mu gusoza ibi birori ba Minisitiri bombi bakaba basinye amasèzerano yo gutangira gukoresha umupaka umwe uhuriweho One Stop Border Post.

Share Button