Muri iki gikorwa haremewe ababyeyi batandatu barokotse jenoside mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere


Kuri uyu wa 8 Kamena 2018 mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu hibutswe abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Igikorwa cyabereye ku rwego rw'Akarere mu murenge wa Kanzenze cyitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzewe imibereho myiza y'abaturage Uwamayizina Marie Grace, Twambazemariya Angelique uri muri Komite ya CNF mu Ntara y'Iburengerazuba, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique, abahagarariye inzego z'umutekano, abayobozi batandukanye mu murenge wa Kanzenze hamwe n'abanyeshuri n'abaturage b'uyu murenge.

Ubuhamya bwatanzwe bwagarutse ku bugome Jenoside yakoranywe ariko no ku butwari bw'ingabo zayihagaritse, hanashimirwa ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwongeye kubanisha abanyarwanda aho kuri ubu hashyizwe imbere iterambere ry’abanyarwanda.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku ruhare rudakwiye bamwe mu bagore ndetse n'abana bagize muri Jenoside busaba buri wese kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagaharanira gushira hamwe mu kwiyubakira Igihugu.

Muri iki gikorwa kandi cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka ndetse no gushyiraho indabo hanaremewe ababyeyi 6 barokotse Jenoside bazashyikirizwa amatungo mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiyubaka

Share Button