Abitabiriye ibi biganiro biyemeje gukomeza kurwanya ihohoterwa baharanira iterambere rirambye

Abitabiriye ibiganiro ku ihame ry’uburinganire byateguwe n’Akarere ka Rubavu gafatanije n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe biyemeje kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose cyane irishingiye ku gitsina kuko ngo bibangamira iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.


Nk’uko byagarutsweho muri ibi biganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes mu Rwanda Bugingo Aime Marie ngo uko igihugu kigenda gitera imbere n’ihohoterwa rigenda rifata indi ntera ndetse ugasanga riba inzitizi ikomeye cyane ku iterambere mu miryango rikorerwamo.


Agira ati: ‘’N’ubwo iyo urebye usanga Igihugu cyacu gikomeje gutera imbere, iyo urebye muri imwe mu miryango irangwamo ihohoterwa usanga ari ibindi, ni ngombwa ko abantu duhumuk tukibonera ko mu gihe umuryango uwo ari wo wose wabaswe n’ihohoterwa ry’uburyo ubwo aribwo bwose bigira ingaruka rikomeye ku iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza by’abawugize.’’

 

Akomeza asaba kwigira ku miryango yamaze gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho usanga ari intangarugero mu kwihuta mu iterambere ndetse no mu mibereho myiza y’abayigize.

 


Ibi kandi bishimangirwa n’Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’umuryango Biryabandi Onesphore wemeza ko binyuze muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, imiryango iamaze gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye igaragaza impinduka mu gihe gito cyane.


Mukeshimana Annonciata umwe mu baturage batuye mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu ashima imbaraga ubuyobozi washizemo mu kurwanya ihohoterwa kuko ngo ugeranyije n’imyaka yashize hari byinshi byamaze guhinduka.



Share Button