Akarere ka Rubavu kungutse DASSO 63 baje kunganira 91 kari gasanganwe

Akarere ka Rubavu kungutse DASSO basya 63

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n'abagize inama y'umutekano y'Akarere itaguye ndetse n'Inama Njyanama bakiriye indahiro ya DASSO 63 biyongera kuri  91 bari basanzwe bunganira Akarere mu gucunga umutekano. mu kunganira.

 

Iki gikorwa cya cyabaye kuyu wa 02 Nzeri 2018 cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dushimimana Rambert, Abayobozi b'Akarere bombi bungirije, Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu Col Muhizi Pascal,Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu SP Kabera.

 

Amaze kwakira indahiro,Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yasabye yabwiye ba DASSO bashya ko baje bakenewe kugira ngo bunganire abari basanzwe mu nshingano zabo zaburi munsi abasaba gukunda akazi no kurangwa n'ubunyangamugayo busanzwe buranga inzego z'umutekano.

 

Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu Col Muhizi Pascalnawe yibukije DASSO bashya ko bakeneweho by'umwihariko gutangira amakuru ku gihe ku bintu bitandukanye biba bitagenda ndetse no ku kintu cyose baketse ko cyahungabanya Umutekano w'igihugu bakihutira kukimenyeshe inzego ku gihe..

 

Basabwe kandi kujya baharanira inyungu z'abaturage birinda ruswa n'izindi ngeso zatesha uru rwego agaciro. Uyu muhango waranzwe na Morale nyuma hanafatwa ifoto y'urwibutso