Bralirwa igiye gusanira ibitaro bya Gisenyi inzu y'ababyeyi n'abana

Hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahagiye gusanwa inzu y'ababyeyi y'ibitaro bya Gisenyi

 

Ku bufatanye na Bralirwa hagiye hatangijwe imirimo o gusana inzu y'ababyeyi n'abana izuzura bitwaye amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 170 ikazafasha kurushaho konoza service muri ibi bitaro.

 

Uretse gusana iyi nzu kandi kuri uyu wa 27 Kanama 2018 Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwashyikirijwe na Bralirwa inkunga irimo Matera 260 zirimo 160 zizahabwa abahuye n'ibiza ndetse n'100 zahawe ibitaro bya Gisenyi hamwe na Sheki y'amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 4,5.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yashimiye inkunga ya Bralirwa mu guteza imbere abaturage b'Akarere ka Rubavu yizeza kuzakomeza ubufatanye mu guhindura byinshi mu mibereho y'abatuye Akarere.

 

Ku ruhande rwa Bralirwa, Umuyobozi Mukuru Victor Madiela yagaragaje ko iki ari kimwe mu bikorwa bitandukanye Bralirwa igenda ikora mu gusangiza abakiriya bayo ku musaruro w'ibikorwa byayo.

 

Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William yashimye iyi nkunga ibitaro byahawe agaragaza ko izafasha gukomeza kunoza imitangire ya service aho iyi nzu igiye gusanwa izashyirwamo ibikoresho bijyanye n'igihe bityo ikongera ibitanda by'abarwayi 40 kuri 360 ibi bitaro byari bisanzwe bifite.