Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Munyeshyaka Vincent(Hagati),Umuyobozi w'ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative(iburyo) n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu baganira na KOADU

 

Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda Munyeshyaka Vincent ari kumwe n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative,Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano basuye Koperative KOADU ifite ibagiro rya kijyambere rya Rutagara ndetse na Koperative COTTRARU ikora ubwikorezi bwambukiranya imipaka.

 

 Ibiganiro bagiranye n'izi koperative kuri uyu wa 28 Kanama 2018  Minisitiri yibukije ko amakoperative yifuzwa uyu munsi ari amakoperative ayobowe neza, afite imicungire y'umutungo isobanutse kandi afitiye akamaro abanyamuryango n'igihugu muri rusange.

 

Yibukije nanone ko itegeko rigenga imikorere y'amakoperative ryavuguruwe bityo abayobozi bagiye bagaragarwaho n'imikorere mibi bagomba kuva mu buyobozi bw'amakoperative hagatorwa abandi bafite umutima wo kuyitangira no guteza imbere abanyamuryango.

 

Nyuma yo kuganira ku bibazo bitandukanye byugarije Koperative KOADU ahanini bishingiye ku micungire y'umutungo itanoze hemejwe ko Ubuyobozi bw'iyi koperative buseswa hagashyirwaho ubundi buyobozi ndetse umutungo wanyerejwe ugakurikiranwa ku bufatanye bwa Koperative, Akarere, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Amakoperative ndetse na Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda.

 

Ku gicamunsi kandi haganirijwe Koperative COTTRARU aho Minisitiri yemeje ko ari imwe mu makoperative yabonye akora neza abasaba gukomeza kurangwa n' umuco w'ubufatanye kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Share Button